Coronavirus: Kuki twikora mu maso? Twabyirinda gute?

Kwikora mu maso
Insiguro y'isanamu,

Mu buryo utagenzura ubwonko bwawe ntibubura kohereza ibiganza byawe mu maso nubwo waba wabyibujije

Kwikora mu maso, ku munwa, ku zuru cyangwa ku maso bituma coronavirus ishobora kuva mu ntoki aho umuntu yaba yayifatiye igenda ikagera mu gicumbi cyayo mu muhogo.

Kuki abantu dukunda kwikora aho mu maso?

Natasha Tiwari umuhanga mu by'imitekerereze (Psychologist) yabwiye BBC ko bigoye kubyibuza kuko biri mu bitugize by'ibanze (DNA) byacu.

Ati: "Ibyo tubizi kuko umuntu kuva akiri mu nda ya nyina aba yikora mu maso.

"Bityo buri gihe iyo wibwiye ngo 'reka kwikora mu maso, ninikora mu maso ndarwara', mu by'ukuri uba wibwira ikintu kitari karemano kuri wowe".

Madamu Tiwari avuga ko iyo umuntu yikora mu maso aba agerageza kwitunganya no kumera neza.

Ati: "Iyo turi kwikora mu gace runaka mu maso icyo tuba dukora ni ugusubiza imbaraga ahantu hakora cyane, ibi nabyo bihagurutsa imikorere y'imyakura ya 'parasympathetic', aribwo buryo butuma umuntu atuza imbere muri we".

  • Coronavirus: Sobanukirwa ibyo 'kwishyira mu kato'
  • Impamvu utagomba gushya ubwoba kubera coronavirus
  • Coronavirus: Sobanukirwa ibyo 'kwishyira mu kato'

Madamu Tiwari avuga ko ibi biboneka no ku nyamaswa nk'imbwa n'inyangwe, abana nabo bakabikora kenshi bigana abakuru bareberaho nk'ababyeyi babo.

Ati: "Niba rero nk'ababyeyi bacu iyo bishimye cyane, barakaye cyangwa babaye cyane bifata mu maso, natwe birashoboka cyane ko tuzabikora nkabo".

Uyu muhanga avuga ko igitangaje ari uko mu gihe biri ngombwa cyane kutikora mu maso, mu buryo utagenzura ubwonko bwawe butabura kohereza ibiganza kuhakora.

None twabyirinda dute?

Natasha Tiwari ati: "Mu gihe bisa n'aho bidashoboka guhagarika neza neza kwikora mu maso, uburyo bwiza bugerageza kubigeraho ni ukureka ingeso ikuganisha ku kubikora".

Avuga ko ibyo bishobora kuba nko kureka kwisiga ibintu byinshi mu maso (make-up) bituma kenshi wigenzura, cyangwa kurema umuco mushya w'uko wakoresha intoki zawe.

Ati: "Urugero nko kwirinda kugendagenda utwaye amaboko yawe mu buryo ubu n'ubu butuma byoroha kuyageza mu maso, [mu gihe wicaye] ukugerageza kugumisha amaboko ku bibero".

Avuga ko ibi bituma iyo umuntu azamuye akaboko akajyanye mu maso byoroha guhita atekereza ibyo agiye gukora bigatuma ashobora kwifata.

Hejuru y'ibi, yibutsa ko ari byiza gukaraba intoki buri gihe, zanagucika zijya mu maso zikaba zisukuye.